IPRC-Huye irashishikariza abanyeshuri b’abatangizi gutangira amasomo banatekereza ku cyo bazamara
Abanyeshuri b’abatangizi mu mwaka wa mbere muri IPRC-Huye barasabwa gutangira amasomo yabo banibaza ku byo bazahanga byazabateza imbere bikanagirira u Rwanda akamaro, kuko ngo guhanga ibishya bidasaba gutegereza kurangiza amashuri. Umuyobozi w’iri shuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. Barnabé Twabagira, yabibabwiye ubwo basozaga icyumweru cyo gutozwa ubutore banamenyerezwa ibyo muri iri shuri, uyu munsi kuwa gatanu tariki 4 Ukwakira. Muri IPRC-Huye muri uyu mwaka hagomba gutangira abanyeshuri 600, ariko abitabiriye icyumweru […]
Post comments (0)