Inkuru Nyamukuru

Ntiharaboneka abashoramari bo guhindura 1930 inzu ndangamurage

todayOctober 9, 2019 39

Background
share close

Umujyi wa Kigali uratangaza ko ukirimo gushakisha abashoramari bazatunganya icyahoze ari gereza nkuru y’igihugu izwi nka 1930, igahindurwamo inzu ndangamurage.

Ibi biravugwa mu gihe umujyi wa Kigali wari watangaje ko bitarenze muri Kamena 2017 ahahoze gereza nkuru ya Kigali hagombaga kuba harahinduwe inzu ndangamurage.

Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ikigo k’ingoro z’umurage w’U Rwanda Ambasaderi Robert Masozera, we yatangaje ko gereza ya 1930 igomba kubungwabungwa nkuko biteganywa n’itegeko kuko ari umurage ukomeye.

Yakomeje avuga ko nk’abasnhinzwe ingoro z’umurage bari bagejeje ikifuzo kubabishinjwe ko gereza ya 1930 yajya ku rutonde rw’ahandi hantu hagera ku ijana hagomba kubungwabungwa nk’ahantu habitse amateka akomeye y’U Rwanda.

1930 yubatswe n’ababirigi mu myaka y’1930, akaba ariyo nyubako twakwita iyakizungu yubatswe bwa mbere mu Rwanda n’ababirigi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rushinzwe iki?

Dr Mugesera Antoine yasimbuye Dr Iyamuremye Augustin ku buyobozi bw’Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum). Igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati yabo cyabaye ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira, kikaba cyaritabiriwe kandi n’izindi nararibonye zigize urwo rubuga ndetse n’abandi bakozi barwo. Dr Iyamuremye Augustin aherutse gutoranywa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ngo azajye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA, ari yo mpamvu ngo agomba kwegura ku […]

todayOctober 9, 2019 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%