Inkuru Nyamukuru

Abamugariye ku rugamba batangije ihuriro ryo kubafasha kwiteza imbere

todayOctober 10, 2019 25

Background
share close

Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryiswe Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), uzabafasha kwiga imyuga inyuranye ngo babashe kwiteza imbere.

Uwo muryango watangijwe ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira, utangirana miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari inkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), binyuze mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Umushinga wo kwigisha imyuga abafite ubumuga uzakorerwa mu turere twa Burera na Musanze, aho bazahera ku bantu 75 bakaziga kudoda, gukora inkweto ndetse n’ikoranabuhanga, bityo bazabashe kubona akazi cyangwa bihangire imirimo.

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Fred Nyamurangwa, avuga ko kugeza ubu hari abamugariye ku rugamba bagera ku 3600.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kwirukira mu mahanga usize igihugu cyawe kigukeneye nawe ubwawe uba wihemukira – Perezida Kagame

President w’u Rwanda Kagame Paul aragira inama urubyiruko rwa Africa gukorera ibihugu byabo bigatera imbere aho kwirukira amahanga bavuga ko bahunze ubuyobozi. Gusiga igihugu cyawe witwaje ko uhunze ubuyobozi, President Kagame asanga ari uguta umwanya kuko aho wajya hose ku isi naho uzahasanga ubuyobozi. Ni mu kiganiro cyamaze hafi isaha n’igice president Kagame yagejeje ku ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa, Youth Connect Africa Summit ya 2019, yatangiye ejo ku wa gatatu […]

todayOctober 10, 2019 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%