Inkuru Nyamukuru

Kwirukira mu mahanga usize igihugu cyawe kigukeneye nawe ubwawe uba wihemukira – Perezida Kagame

todayOctober 10, 2019 43

Background
share close

President w’u Rwanda Kagame Paul aragira inama urubyiruko rwa Africa gukorera ibihugu byabo bigatera imbere aho kwirukira amahanga bavuga ko bahunze ubuyobozi.

Gusiga igihugu cyawe witwaje ko uhunze ubuyobozi, President Kagame asanga ari uguta umwanya kuko aho wajya hose ku isi naho uzahasanga ubuyobozi.

Ni mu kiganiro cyamaze hafi isaha n’igice president Kagame yagejeje ku ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa, Youth Connect Africa Summit ya 2019, yatangiye ejo ku wa gatatu muri Kigali Arena.

Nyuma yo kubasobanurira ibyiza byo kwishyira hamwe nk’uko ijambo connect ribisobanura, President Kagame yabwiye urubyiruko ko kwirukira mu mahanga usize igihugu cyawe kigukeneye nawe ubwawe uba wihemukira.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntiharaboneka abashoramari bo guhindura 1930 inzu ndangamurage

Umujyi wa Kigali uratangaza ko ukirimo gushakisha abashoramari bazatunganya icyahoze ari gereza nkuru y’igihugu izwi nka 1930, igahindurwamo inzu ndangamurage. Ibi biravugwa mu gihe umujyi wa Kigali wari watangaje ko bitarenze muri Kamena 2017 ahahoze gereza nkuru ya Kigali hagombaga kuba harahinduwe inzu ndangamurage. Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ikigo k’ingoro z’umurage w’U Rwanda Ambasaderi Robert Masozera, we yatangaje ko gereza ya 1930 igomba kubungwabungwa nkuko biteganywa n’itegeko kuko ari umurage […]

todayOctober 9, 2019 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%