Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abakozi ba GGS&S Ltd ikora isuku muri kaminuza y’u Rwanda bamaze amezi 2 badahembwa

todayOctober 11, 2019 19

Background
share close

Ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare burizeza abakozi bakoramo isuku baberewemo ibirarane na rwiyemezamirimo witwa GGS&S ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa baza kuba bishyuwe ibirarane byabo.

Bubitangaje mu gihe aba bakozi bavuga ko bamaze amezi 2 batazi umushahara kuko ngo rwiyemezamirimo yababwiye ko kaminuza nawe itamwishyura.

Dr. Martin Ntawubizi umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare abinyujije mu butumwa bugufi kuri telefone igendanwa avuga ko amasezerano bari bafitanye na rwiyemezamirimo yarangiye habaho kubanza kuyanoza kugira ngo haboneke andi mashya. Avuga ko ngo amasezerano yamaze gusinywa kuwa 08 Ukwakira.

Abakozi bafite ibibazo by’imishahara yabo bakorera GGS&S Ltd, bose hamwe ni 56.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abamugariye ku rugamba batangije ihuriro ryo kubafasha kwiteza imbere

Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryiswe Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), uzabafasha kwiga imyuga inyuranye ngo babashe kwiteza imbere. Uwo muryango watangijwe ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira, utangirana miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari inkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), binyuze mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB). Umushinga wo kwigisha imyuga abafite ubumuga uzakorerwa mu turere […]

todayOctober 10, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%