Inkuru Nyamukuru

Twahirwa urembye kubera uburwayi bw’impyiko arasaba ubufasha ngo abashe kubaho

todayOctober 11, 2019 68

Background
share close

Umusore witwa Twahirwa Aphrodis w’imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi ya dialyse ifasha umubiri kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zitakibasha gukora aka kazi.

Uwanyirigira Domitriata ufasha Twahirwa kwishyura iyi serivisi, avuga ko amafaranga yamushizeho, kuko ngo atanga amafaranga ibihumbi 285 buri cyumweru yo kuyungurura imyanda mu mubiri wa Twahirwa.

Twahirwa akaba rero adashobora kwihagarika cyangwa gusohora umwanda w’inkari, Ibi bituma imyanda yakabaye isohoka yivanga n’amaraso mu mubiri, agatangira kubyimba ibirenge no mu maso, akababara ndetse akabura uko ahumeka, ku buryo bimugumyemo iminsi irenze ibiri yahita ashiramo umwuka.

Twahirwa asaba uwaba abishoboye kumuha ubufasha abinyujije kuri nimero ya telefone 0788 501 488.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%