Inkuru Nyamukuru

Augustin Iyamuremye ni we Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda

todayOctober 17, 2019 67

Background
share close

Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kane, abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Senateri Iyamuremye Augustin yatsinze Senateri Kalimba Zephylin bahatanye, aho yamurushije amajwi 25 mu majwi 26 yari ay’inteko itora igizwe n’abasenateri bose.

Senateri Iyamuremye Augustin azaba yungirijwe na Esperance Nyirasafari watorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, naho Umwanya wa Visi Perezida ushinzwe gukurikirana imirimo ijyanye n’imari n’abakozi muri Sena wegukanywe na Dr Alivera Mukabaramba.

Kuri ubu Sena nshya y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo batandatu bari basanzwe muri uwo mutwe mukuru w’Inteko ishinga amategeko, bakaba bashinzwe kumenyereza bagenzi babo bashya baherutse gutorwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zihagurukira ku isaha

Urwego ngenzuramikorere rw'igihugu (RURA) rugiye kuvugurura ibikorwa byo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, umugenzi akajya gutega azi neza igihe imodoka ihagurukira. RURA yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa kane, kigamije kwereka Abanyarwanda aho urwego rwo gutwara abagenzi rwavuye, aho rugeze n'icyerekezo cyarwo. Iyo gahunda nshya izatangira muri 2020, ndetse RURA ifite icyizere ko izashoboka kuko hari gahunda yo kongera umubare w’amabisi manini kandi afite n'aho abafite ubumuga […]

todayOctober 17, 2019 51 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%