Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zihagurukira ku isaha

todayOctober 17, 2019 51 1

Background
share close

Urwego ngenzuramikorere rw’igihugu (RURA) rugiye kuvugurura ibikorwa byo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, umugenzi akajya gutega azi neza igihe imodoka ihagurukira.

RURA yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, kigamije kwereka Abanyarwanda aho urwego rwo gutwara abagenzi rwavuye, aho rugeze n’icyerekezo cyarwo.

Iyo gahunda nshya izatangira muri 2020, ndetse RURA ifite icyizere ko izashoboka kuko hari gahunda yo kongera umubare w’amabisi manini kandi afite n’aho abafite ubumuga banyuza amagare yabo bayariho.

RURA iranateganya gutanga gahunda y’ingendo, buri muntu akaba ayifite ku rupapuro cyangwa muri telephone kandi bisi zikazahabwa uburyo bwihariye bwo gutwara abantu zidahuye n’uruvunganzoka rw’izindi modoka (traffic jam cyangwa ambouteillage).

Kongera imodoka nini zitwara abagenzi bizajyana no kongera ibigo by’ubwikorezi, ipiganwa kuri iri soko rikazaba mu mwaka utaha ku bashoramari babyifuza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Asaga miliyari 4.5Frw agiye gushorwa mu bicanwa bitangiza ibidukikije

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union Européenne) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije, hashakwa ibicanwa bitangiza ikirere. Abayobozi bo muri Union Européenne n’abo mu Kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), babitangarije abanyamakuru ku wa kabiri, mu nama mpuzamahanga irimo kubera mu mujyi wa Kigali ‘Climate Smart Africa’. Umuyobozi wa REMA Eng. Colletha Ruhamya, yavuze ko ayo mafaranga azafasha u Rwanda kongera imbaraga […]

todayOctober 16, 2019 34

Post comments (1)

  1. Veneranda on October 18, 2019

    Iyo gahunda bwo iracyenewe kuberako Hari igihe usanga abantu batonda imirongo ubundi bagakererwa, turabashimiye kutuzirikana , murakoze

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%