Inkuru Nyamukuru

Abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru basuye ababahemukiye, bababaha imbabazi

todayOctober 22, 2019 54

Background
share close

Mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ejo kuwa mbere bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru bagiye gusura abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe, baraganira, hanyuma babaha imbabazi.

Ni nyuma y’uko aba bagororwa bari babandikiye babasaba imbabazi, hanyuma ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukazana abiyemeje gutanga imbabazi bakaza kubonana n’abazibasabye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko wari witabiriye iki gikorwa yaboneyeho kubwira n’abandi bagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe ko gusaba imbabazi bigirira akamaro uzitanga, ariko ko bibohora n’uwazisabye
Kuri ubu muri Gereza ya Nyamagabe hafungiye abagororwa 976 bafungiye Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bakomoka mu Karere ka Nyaruguru, 34 ni bo bari bandikiye abaturanyi babasaba imbabazi, ariko 13 ni bo babonye ibisubizo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisante: Nta miti yongera ubushake bwo gutera akabariro yemewe mu Rwanda

Urwego rwa ministere y'ubuzima rushinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa ruravugako rutigeze rutanga uburenganzira ku miti bivugwako yongera ubugabo ndetse ikongerera abagabo ingufu kubagabo mugihe cyo kubaka urugo kubashakanye. Uru rwego kanddi rukomeje kuburira abacuruza n' abacyamamaza ubwoko bw'iyi miti by'umwihariko ibitangazamakuru ko ibihano biriho kandi bikomeye. Umva inkuru irambuye hano:

todayOctober 22, 2019 118

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%