Abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru basuye ababahemukiye, bababaha imbabazi
Mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ejo kuwa mbere bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru bagiye gusura abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe, baraganira, hanyuma babaha imbabazi. Ni nyuma y’uko aba bagororwa bari babandikiye babasaba imbabazi, hanyuma ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukazana abiyemeje gutanga imbabazi bakaza kubonana n’abazibasabye. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko wari witabiriye iki gikorwa yaboneyeho kubwira n’abandi bagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe […]
Post comments (0)