Inkuru Nyamukuru

Abatera igihugu cyacu ni abiyahuzi – Minisitiri Busingye

todayOctober 24, 2019 22

Background
share close

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abatera u Rwanda baturutse hanze yarwo abafata nk’abiyahuzi, cyane ko batera ariko ntibasubireyo kuko inzego z’umutekano ziba ziri maso.

bwana busingye Yabivuze kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro cyateguwe na Polisi y’igihugu, kiyihuza n’abanyamakuru ndetse n’izindi nzego, kikaba kigamije kugaragariza Abanyarwanda ibyo urwo rwego rukora mu kurindira abaturage umutekano.

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku mutekano wo mu muhanda, ariko Minisitiri Busingye akaba yanakomoje ku mutekano muri rusange, aho yavuze ku bitero byagiye byibasira u Rwanda mu minsi ishize, ari ho yahereye avuga ko abatera u Rwanda ari abiyahuzi.

Ikindi cyagarutsweho ni umutekano wo mu muhanda, aho kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Nzeri, abantu 532 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, 705 barakomereka bikabije naho abantu 1231 bakomereka byoroheje.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hadutse ubujura butobora amazu

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gutuma amarondo akora neza hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubujura. Atangaje ibi nyuma y’aho mu mu ijoro rishyira kuri uyu wa 22 Ukwakira, abajura batoboreye inzu y’uwitwa Ngwije Wilson wo mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare bakamutwara insakazamashusho (Television), imyambaro n’ibindi. Ngwije avuga ko abajura bamwibasiye kuko mu cyumweru kimwe gusa bamaze kumwiba […]

todayOctober 24, 2019 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%