Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Munyakazi yahumurije abari gukora ibizamini bya Leta

todayNovember 12, 2019 39

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta, kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho bitandukaniye n’iby’akarere bakoze.

Ubu butumwa yabugejeje ku banyeshuri bari gukorera ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare, no muri TSS Kabutare, kuri uyu wa kabiri.

Minisitiri Munyakazi yanavuze ko yahisemo gutangiriza ibizamini bya Leta i Huye kuko kera higeze kuba ari ho hashakirwa ubumenyi bufite ireme, biza guhinduka, none muri iki gihe hakaba hari gushakishwa uburyo byagaruka.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Operation Usalama 6 yafashe ibicuruzwa bibarirwa mu mamiriyoni

Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe igikorwa cyiswe Operation Usalama cyafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miriyoni zisaga 80 z’amanyarwanda, ndetse n’ibihumbi bisaga 86 by’amadollars ya Amerika. Ni igikorwa kigamije kurwanya ibyaha ndengamipaka cyabaye kuva tariki 30/10/ kugeza ku 04/11/2019. Bimwe muri ibyo bicuruzwa byinjijwe mu Rwanda bivuye hanze, inzego zifatanya muri iki gikorwa zikavuga ko hari ibiganiro bitegurwa kugira ngo habeho ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya no gukumira ibyo […]

todayNovember 12, 2019 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%