Inkuru Nyamukuru

Uganda yashyikirijwe imibiri y’abaturage bayo barasiwe mu Rwanda

todayNovember 12, 2019 36

Background
share close

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba ubuyobozi bwa Rukiga muri Uganda gushishikariza abaturage babo kwirinda kunyura mu nzira zitemewe no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Yabibasabye kuri uyu wa kabiri ubwo akarere ka Nyagatare kashyikirizaga akarere ka Rukiga imibiri 2 y’Abagande baherutse kwicirwa mu murenge wa Tabagwe binjiza magendu mu Rwanda.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko abo bagande binjiye mu Rwanda mu rukererera rwo kuwa 10 Ugushyingo. Ngo baje ari benshi bikoreye itabi bahagaritswe na Police bashaka kuyirwanya ihitamo kwitabara.
Yasabye ubuyobozi bwa Rukiga mu nama bakora gushishikariza abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Pulkeria Muhindo umuyobozi w’akarere ka Rukiga ashima akarere ka Nyagatare na Leta y’u Rwanda kuko imibiri y’abantu babo yafashwe neza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Munyakazi yahumurije abari gukora ibizamini bya Leta

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta, kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho bitandukaniye n’iby’akarere bakoze. Ubu butumwa yabugejeje ku banyeshuri bari gukorera ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare, no muri TSS Kabutare, kuri uyu wa kabiri. Minisitiri Munyakazi yanavuze ko yahisemo gutangiriza ibizamini bya Leta i Huye kuko kera higeze […]

todayNovember 12, 2019 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%