Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa Gen. Romeo Dallaire wasuye urwibutso rwa Gisozi

todayNovember 15, 2019 33

Background
share close

Lt Gen Romeo Dallaire wayoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) muri 1994, yasabye ibihugu birimo u Rwanda gufasha amahanga kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Dallaire yabitangaje mu mahugurwa yahaye bamwe mu ngabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo kuri uyu wa kane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Romeo Dallaire akaba yazanye abagize umuryango we urwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare (Romeo Dallaire Child Solders Initiative), kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

’Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative’ ni umuryango wiyemeje gufasha ibihugu gukumira iyinjizwa ry’abana bato mu gisirikare nkuko byashyize umukono ku masezerano mu mwaka wa 2017.

Umuryango ‘Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative’ uritegura gushyira ikigo cyawo mu Rwanda kizajya gifasha ibihugu byo mu karere gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muraza kutubona – Perezida Kagame

President wa Republica y’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rwicara ngo rwumve ko rwageze aho rujya, mu guha abaturage barwo umutekano. Umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa kane, mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya n’abari basanzwe ariko bahinduriwe imirimo muri guverinoma no mu ngabo z’u Rwanda. Umva Perezida Kagame hano: Abaminisitiri n'abanyamabanga ba Leta bagejeje indahiro kuri Perezida wa […]

todayNovember 14, 2019 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%