Nyaruguru: Inzoga za Bralirwa zamenetse, abantu baranywa, bamwe baranakubitwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ikamyo ya Bralirwa yacitse umuryango inzoga zirameneka, abagatabaye barazinywa abandi barazihisha. Ibi bikaba byabereye ahazwi nko ku Kibuye cya Shari giherereye mu Karere ka Nyaruguru. Umushoferi wari utwaye iyi modoka avuga ko abaturage bahageze mbere bahise batangira kunywa inzoga abandi bakazitwara, ku buryo iyo Polisi itahagera bari no gupakurura izari mu ikamyo. Ibi binemezwa n'abahaturiye bavuga ko abahageraga bahitaga bafata inzoga bakanywa, izindi […]
Post comments (0)