Inkuru Nyamukuru

Bakundukize yabonye ibitaro bigiye kumwitaho

todayNovember 18, 2019 61

Background
share close

Bakundukize Ruth ufite uburwayi bw’umubiri bumeze nk’ibibyimba byiyongereye ku maboko, yabonye ibitaro bimwitaho.
Ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro biri gukorwaho n’inzobere nibyo byemeye kumwakira no kumuvura.

Umuyobozi w’ibi bitaro Niringiyimana Eugene yabwiye Kigali Today ko bamaze kumwakira kandi hari abaganga bakomoka mu gihugu cy’Ubudage barimo kumwitaho.

Bakundukize Ruth abonye ubufasha nyuma y’inkuru y’ubuvugizi yakozwe na Kigali Today mu cyumweru gishize, yavugaga ko uyu Bakundukize ufite imyaka 39, amaranye ubu burwayi imyaka 32, ariko kugeza ubu akaba atarabona ubuvuzi.

Indwara Bakundukize Ruth arwaye mu ndimi z’amahanga yitwa “Neurofibromatosis”, ikaba irangwa n’ibibyimba baifata imyakura.

Iyo urwaye ibi bibyimba bamupimye bagasanga bitaravuyemo kanseri bashobora kubibaga.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko 50% by’abayirwara biva ku ruhererekane rw’abo bakomokaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi wa Nsengiyumva yavuze uko yakuze akunda igisirikare none yabaye we

Umubyeyi w’umwe mu basirikare 320 bambitswe ipeti rya ‘sous-lieutenant’ na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa gatandatu i Gako mu karere ka Bugesera, aravuga ko umwana we yinjiye mu gisirikare yarabimuteguje kuva akiri muto. Uyu mubyeyi ashishikariza bagenzi be kujya bitegereza bakamenya impano z’abana babo, kugira ngo babafashe kuzibyaza umusaruro hakiri kare. Perezida Kagame nawe avuga ko umwuga w’igisirikare ari yo mahitamo ye ya mbere, ndetse akaba awuhamagarira n’abandi […]

todayNovember 18, 2019 96

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%