Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Inzoga za Bralirwa zamenetse, abantu baranywa, bamwe baranakubitwa

todayNovember 18, 2019 83

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ikamyo ya Bralirwa yacitse umuryango inzoga zirameneka, abagatabaye barazinywa abandi barazihisha.

Ibi bikaba byabereye ahazwi nko ku Kibuye cya Shari giherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka avuga ko abaturage bahageze mbere bahise batangira kunywa inzoga abandi bakazitwara, ku buryo iyo Polisi itahagera bari no gupakurura izari mu ikamyo.

Ibi binemezwa n’abahaturiye bavuga ko abahageraga bahitaga bafata inzoga bakanywa, izindi bakazitwara mu myenda, bakamanukira mu mirima no mu mashyamba birukanka.

Hari n’urugo bivugwa ko rwasahuriwemo amakese agera kuri 7 abantu bashatse kujya kuzifata ngo bazinywe, nyirarwo arabangira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bakundukize yabonye ibitaro bigiye kumwitaho

Bakundukize Ruth ufite uburwayi bw’umubiri bumeze nk’ibibyimba byiyongereye ku maboko, yabonye ibitaro bimwitaho. Ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro biri gukorwaho n'inzobere nibyo byemeye kumwakira no kumuvura. Umuyobozi w’ibi bitaro Niringiyimana Eugene yabwiye Kigali Today ko bamaze kumwakira kandi hari abaganga bakomoka mu gihugu cy’Ubudage barimo kumwitaho. Bakundukize Ruth abonye ubufasha nyuma y’inkuru y’ubuvugizi yakozwe na Kigali Today mu cyumweru gishize, yavugaga ko uyu Bakundukize ufite imyaka 39, amaranye […]

todayNovember 18, 2019 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%