Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abikorera barasabwa kwitegura isoko rusange ry’Afurika bongerera agaciro ibyo bakora

todayNovember 19, 2019 54

Background
share close

Abikorera bo mu Intara y’Amajyaruguru barasabwa kunoza ubuziranenge no kongerera agaciro ibyo bakora, kugira ngo ubwo ishoramari ry’isoko rusange rya Afurika rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa, rizasange bihagazeho.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye ejo ku wa mbere mu gikorwa cyo gutangiza imurikagurisha n’imurikabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ku nshuro ya 11, riri kubera mu Akarere ka Musanze.

Abantu 142 bo mu byiciro by’Abikorera bo mu Intara y’Amajyaruguru bafite inganda, ibigo by’imari ikoranabuhanga n’itumanaho, amashuri makuru, abatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abakora imyambaro, ubukorikori, ubukerarugendo n’abakira abantu nibo byitabiriye iri murikagurisha n’imurikabikorwa. 11 muri bo ni abanyamahanga baje kumurika baturutse muri Afurika, Asiya n’uburayi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bahawe buruse ya FAWE Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize umuryango FAWE-Rwanda watanze inkunga yo kurihira kaminuza abakobwa 416 b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye. Aba bakobwa bakaba biga mu ishuri rya INES Ruhengeri mu mashami ya siyanse atinywa na benshi. Ubwo abo bakobwa basinyaga amazezerano abemerera guhabwa buruse mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, Umuyobozi wa FAWE, Antonie Mutoro, yemeje ko gahunda yo kurihira abo bakobwa yatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa by’umwihariko mu […]

todayNovember 18, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%