Inkuru Nyamukuru

Leta yabujije ababyeyi kuzingura inda

todayNovember 20, 2019 39

Background
share close

Ikigo gishinzwe ubuzima RBC hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo baravuga ko mu mpamvu zirimo gutera ababyeyi gukuramo inda cyangwa kubyara igihe kitageze, ngo harimo umuhango witwa kuzingura inda wo kurya no kunywa imiti ya kinyarwanda.

Babitangarije mu karere ka Kirehe ejo ku wa kabiri, mu bikorwa byo kwizihiza umunsi wahariwe abana bavutse badashyitse.

Abaganga bagaragaje ko umwana wese wavutse igihe kitageze iyo yitaweho abasha gukura neza, ariko uwabuze ubushyuhe n’intungamubiri bituruka mu biribwa hamwe n’amashereka y’umubyeyi, ngo ahita yitaba Imana.

Ikigo RBC gitangaza ko 10% by’abana babyarwa buri mwaka baba bavutse batagejeje igihe. RBC ikomeza ivuga ko kwa muganga ngo bakira buri mwaka abana bavutse badashyitse bagera ku 2,000 bazanwa kuvurwa indwara ziturutse kuri icyo kibazo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

UBURASIRAZUBA: ABAKOZI BAZAJYA BASINYA AMASEZERANO YO KUDAHOHOTERA ABANA

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, aravuga ko abakozi bahabwa akazi haba mu nzego za Leta n’iz’ibigo by’ingenga bikorera mu ntara bazajya basinyishwa amasezerano yo kudasambanya abana. Yabitangaje kuri uyu wa 20 Ugushyingo mu nama yateguwe na Imbuto Foundation n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu gutangiza politiki y’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 20, 2019 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%