Inkuru Nyamukuru

Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu kongerera agaciro tungurusumu

todayNovember 21, 2019 57

Background
share close

Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda agiye gushorwa mu kubaka ubwanikiro bwa kijyambere n’uruganda bitunganya kandi bikongerera agaciro igihingwa cya tungurusumu mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abahinzi barenga ibihumbi 13; bamwe muri bo baravuga ko bigiye gushyira iherezo ku gihombo baterwaga no kwangirika kw’umusaruro mwinshi, kubera kuwutunganya no kuwubika mu buryo bwa gakondo.

Ubwo bwanikiro umunani bwa kijyambere bugiye kubakwa mu bice byeramo umusaruro mwinshi wa tungurusumu mu Rwanda, bwiyongeraho uruganda rwa kijyambere ruzubakwa mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangirijwe igikorwa cyo kubaka ubwanikiro bugiye gukwirakwizwa mu gihugu, hagaragajwe ko nibwuzura bukiyongeraho n’uruganda, nibura u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kohereza ku masoko yo hanze ibikomoka ku musaruro wa tungurusumu byongerewe agaciro.

Igiciro cy’izisarurwa kuri ubu gihagaze hagati y’amafaranga ibihumbi 2 na 3 ku masoko yo mu gihugu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mutsinzi wayoboye urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yapfuye

Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019. Umwe mu bagize umuryango we yabwiye The New Times ko Jean Mutsinzi yakiriwe muri ibi bitaro mu minsi ibiri ishize, nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima kitatangajwe. Jean Mutsinzi wari ufite imyaka 81 yabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga nyuma y’uko […]

todayNovember 21, 2019 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%