Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019.
Umwe mu bagize umuryango we yabwiye The New Times ko Jean Mutsinzi yakiriwe muri ibi bitaro mu minsi ibiri ishize, nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima kitatangajwe.
Jean Mutsinzi wari ufite imyaka 81 yabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga nyuma y’uko jenoside yakorewe abatutsi 1994 ihagaritswe, akaba yarayobowe iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juneval Habyarimana. Raporo yakozwe nyuma y’iryo perereza mu mwaka wa 2010, ikaba izwi ku izina rya Mutsinzi report.
Mutsinzi yayoboye urwego rw’ubucamanza rwatangiriye ahantu hasi cyane nyuma yuko abacamanza benshi bari bamaze kwicwa muri Jenoside, ndetse no mu gihe u Rwanda rwatekerezaga uburyo bwo gutanga ubutabera ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.
Icyo gihe Mutsinzi yari afite amadosiye menshi cyane imbere ye y’imanza zagombaga kuburanishwa.
Mutsinzi asize uru rwego rw’ubucamanza ruhagaze neza kandi ruzwi ku ruhando mpuzamahanga ku gutanga ubutabera bwuzuye.
Jean Mutsinzi akaba yarakoze indi mirimo itandukanye mu rwego rw’ubutabera harimo no kuba umucamanza mu rukiko rw’afurika rw’uburenganzira bwa muntu guhera mu mwaka wa 2006.
Post comments (0)