Mu bashaka kuboneza urubyaro 19% ntibabigeraho
Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye. Ibyo byagarutsweho ku wa kane tariki 21 Ugushyingo, ubwo umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagiranaga ikiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, kigamije kugaragaza politiki y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubw’abana no kwita ku bangavu n’ingimbi. Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko abangavu baterwa inda bakomeje […]
Post comments (0)