Inkuru Nyamukuru

Mu bashaka kuboneza urubyaro 19% ntibabigeraho

todayNovember 22, 2019 34

Background
share close

Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye.

Ibyo byagarutsweho ku wa kane tariki 21 Ugushyingo, ubwo umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagiranaga ikiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, kigamije kugaragaza politiki y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubw’abana no kwita ku bangavu n’ingimbi.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera kuko bari 6.2% muri 2010, umubare urazamuka bagera kuri 7.3% muri 2014-2015. Ikindi ni uko 32% gusa by’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 ari bo bonyine bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira abaturage benshi kuri kilometero kare (km2), ubu bakaba ari 416, ubushakashatsi bukagaragaza ko bazakomeza kwiyongera nubwo hari ingamba zifatwa, ku buryo muri 2032 bazaba bageze kuri 667/km2.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uburasirazuba: Ababyeyi basabwe kumenya ibyo abana babo babamo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba ababyeyi kurushaho kumenya no kuganira n’abana babo bakaba incuti kugira ngo babatinyuke bababwize ukuri ku buzima bwabo. Yabibasabye ku gicamunsi cyo ku wa kane 21 Ugushyingo mu bukangurambaga bwateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko n’umuryango VSO hagamijwe kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu bana b’abangavu. Abana batewe inda bavuga ko mu gihe Leta idahagurukiye guhana abazibatera iki kibazo kitazacika kuko ngo hari abaregwa ariko bagafungurwa ngo habuze […]

todayNovember 22, 2019 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%