Inkuru Nyamukuru

Uburasirazuba: Ababyeyi basabwe kumenya ibyo abana babo babamo

todayNovember 22, 2019 22

Background
share close

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba ababyeyi kurushaho kumenya no kuganira n’abana babo bakaba incuti kugira ngo babatinyuke bababwize ukuri ku buzima bwabo.

Yabibasabye ku gicamunsi cyo ku wa kane 21 Ugushyingo mu bukangurambaga bwateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko n’umuryango VSO hagamijwe kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu bana b’abangavu.

Abana batewe inda bavuga ko mu gihe Leta idahagurukiye guhana abazibatera iki kibazo kitazacika kuko ngo hari abaregwa ariko bagafungurwa ngo habuze ibimenyetso kandi uwatewe inda amushinja.

Imibare y’imyaka 3 ishize igaragaza ko uturere tugize intara y’Iburasirazuba tuza ku isonga mu kugira bana baterwa inda.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%