Inkuru Nyamukuru

Karemera yatemewe muri Uganda azira kwishyuza

todayNovember 25, 2019 42 1

Background
share close

Karemera Damascene w’imyaka 25 y’amavuko yatemwe n’umuturage wo muri Uganda yakoreraga azira ko amwishyuje.

Karemera Damascene yagiye muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya gukora mu murima w’urutoki rw’umunya-Uganda witwa Friday, utuye mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Gafunzo, Akarere ka Ntungamo.

Ku wa 23 Ugushyingo 2019 nibwo Karemera yishyuje Sebuja ibihumbi 32,000 by’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gihe yamwishyuzaga, haje abandi bagabo babiri bo muri Uganda bakamubuza kumwishyura bavuga ko ari maneko w’u Rwanda ndetse ko Abanyarwanda ari abanzi ba Uganda. Ari nabwo uwo Friday yahise amutema ku kaboko ndetse no mu mutwe.

Uyu Karemera akaba yarahise ahunga, akagaruka mu Rwanda anyuze mu mugezi w’umuvumba.

Karemera Damascene ubundi avuka mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro akaba yaraje ashakisha akazi mu Karere ka Nyagatare.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingo mbonezamikurire zirimo guteza imbere uburezi n’imiryango

Kuva aho ingo mbonezamikurire (ECDs) zigiriyeho mu myaka ibiri ishize, ababyeyi bazirereramo baravuga ko babohotse bituma babona umwanya wo guteza imbere imiryango yabo. Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ingo mbonezamikurire 11,207 zibarurirwamo abana 336,210 bahwanye na 25% by'abana bose mu gihugu. Simon Kamuzinzi yaduteguriye icyegeranyo ku musaruro w’ingo mbonezamikurire muri iyi myaka irenga ibiri zimaze zigiyeho. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 24, 2019 14

Post comments (1)

  1. Emmy on November 25, 2019

    Erega twemere turye dukeya twoze akarenge kandi turyame kare.mu Rwanda akazi karahari,upfa kuba ufite amaboko yawe n’imbaraga zawe,hakurya hariya ni sekibi KBS.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%