Inkuru Nyamukuru

Kwivuriza hanze bigiye kuba amateka – Dr. Blassious Ruguri

todayNovember 25, 2019 36

Background
share close

Umuyobozi w’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Dr Blassious Ruguri arashimira Perezida Kagame wabahaye ikibanza i Gacuriro mu karere ka Gasabo, bakaba bagiye kucyubakamo ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga mu gihe cya vuba.

Dr Pasiteri Ruguri ari na we muyobozi w’ikirenga wa Kaminuza y’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), avuga ko ibi bitaro bizaruhura Abanyarwanda bahendwaga no kujya kwivuriza indwara zikomeye hanze y’igihugu.

Dr Ruguri yabitangaje kuri iki cyumweru amaze guha impamyabushobozi abarangije kwiga muri AUCA bangana na 671.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2019, yafunguraga Ishami ryigisha ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati ni bwo yemereye iyi kaminuza ubutaka bwo kubakaho ibitaro bavuga ko bizaba biri ku rwego rw’ibyo bafite bya mbere muri Amerika no ku isi hose.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Karemera yatemewe muri Uganda azira kwishyuza

Karemera Damascene w’imyaka 25 y’amavuko yatemwe n’umuturage wo muri Uganda yakoreraga azira ko amwishyuje. Karemera Damascene yagiye muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya gukora mu murima w’urutoki rw’umunya-Uganda witwa Friday, utuye mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Gafunzo, Akarere ka Ntungamo. Ku wa 23 Ugushyingo 2019 nibwo Karemera yishyuje Sebuja ibihumbi 32,000 by’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda. Umuvugizi wa […]

todayNovember 25, 2019 44 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%