Inkuru Nyamukuru

Abagororwa 70 bakoze Jenoside basabye imbabazi baranazihabwa

todayNovember 28, 2019 44

Background
share close

Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ejo ku wa gatatu.

Abo bagororwa bakaba barabohotse bitewe n’inyigisho ndetse n’amahugurwa bahawe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda, umuryango w’ivugabutumwa ukora n’isanamitima kuva mu 1995, avuga ko abasabye imbabazi ari icyiciro cya kabiri kuko ubwa mbere abazisabye bari 75.

Uwari uhagarariye RCS muri icyo gikorwa CP Bosco Kabanda, yavuze ko muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu hafungiye abakoze Jenoside basaga ibihumbi 27, igikorwa cyo kubereka akamaro ko gusaba imbabazi ngo kikaba gikomeje.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda

Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda baravuga ko imitungo bari bamaze kugira muri iki gihugu bayiteshwejwe, bakaza imbokoboko. Aba banyarwanda bakaba baragejejwe ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Musanze ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu. Abo banyarwanda baje ni abamazeyo igihe kirekire aho bamwe bari baramaze gutura, bakaba bakoreraga muri icyo gihugu imirimo inyuranye. Abenshi muri abo banyarwanda ni abafashwe mu mukwabu wo kuwa mbere ku itariki 25 Ugushyingo, wakozwe […]

todayNovember 28, 2019 29

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%