Inkuru Nyamukuru

Umuvunyi mukuru aragaya imikorere y’Akarere ka Nyamagabe mu kurwanya ruswa

todayNovember 28, 2019 23

Background
share close

Umuvunyi mukuru aragaya Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru ku bw’uko inama ngishwanama mu kurwanya ruswa zaho zagaragaje imbaraga nkeya mu mikorere.

Ni nyuma y’uko utu turere twombi twagize amanota ari munsi cyane ya 50%, ubwo hagenzurwaga ibyo twakoze kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira uyu mwaka, ndetse na raporo zatanze.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Musangabatware Clément avuga ko imikorere y’inama ngishwanama y’Akarere ka Nyamagabe yayihesheje amanota 10%, bituma kaba aka nyuma mu kurwanya ruswa mu Ntara y’Amajyepfo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, na we avuga ko atishimiye imikorere y’uturere two mu Ntara ayobora mu kurwanya ruswa, ariko ko ubu bashyizeho imboni za ruswa mu midugudu yose.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

WDA irateganya ko muri 2024 abanyeshuri 60% bazaba biga mu mashuri y’imyuga

Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ikigo gifasha mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), ejo ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo, cyatangije amahugurwa ahuza abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’igihugu. Mu ntara y’Amajyaruguru ayo mahugurwa akaba ari kubera mu Karere ka Musanze, ahahuriye abashinzwe uburezi 89 baturutse mu mirenge yose igize iyo ntara. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ireme mu mashuri y’imyuga muri WDA, Amon Kwesiga, […]

todayNovember 28, 2019 46 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%