Uruganda rw’Imodoka za Volks Wagen (rukorera mu Rwanda), rubifashijwemo n’Ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (GIZ) ndetse na Leta y’u Rwanda, rwatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bashoferi 159 bazabikora kinyamwuga.
Muri aba bashoferi harimo abarangije kwiga muri kaminuza, ndetse 62 muri bo ni abagore n’abakobwa.
Volks Wagen na GIZ bavuga ko bifuza gukomeza iyi gahunda yo kwigisha abashoferi biganjemo abagore, ibirenze kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bitewe n’uko u Rwanda ngo rugenda rwakira abanyamahanga benshi.
Umujyanama w’Umuyobozi wa Volks Wagen, Maclean Raissa Tuyisenge avuga ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rudahagije kugira ngo umushoferi abashe gutanga ubufasha bukwiye, cyane cyane ku bashyitsi basura u Rwanda.
Volks Wagen ivuga ko yatoreje abashoferi mu bice bitandukanye bitewe n’isomo bigaga. Abigaga icyongereza ngo bacyigiye muri Kaminuza ya Kigali, gutwara imodoka no kuyikanika, kuyoborwa n’ikarita (GPS) byo bakaba barabyigiye aho Volks Wagen ikorera i Masoro mu cyanya cy’inganda.
Ikigo gitembereza ba mukerarugendo cyitwa Nziza Safari ni cyo cyabahaye amakuru bashobora kwifashisha baganiriza abasura u Rwanda, hakaba n’icyitwa Sharpen Skills cyabigishije ibijyanye no kwakira no gufata neza abakiriya.
Umuryango ‘Croix Rouge’ nawo watanze amasomo ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze kugira ngo umugenzi ugiriye ikibazo mu nzira kijyanye n’ubuzima nk’impanuka n’uburwayi abashe gutabarwa mu gihe aba ataragezwa kwa muganga.
Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Bodo Immink avuga ko hari ibigo birenga 200 by’Abadage bigiye kuza gukorera hirya no hino muri Afurika, kugira ngo biteze imbere abatuye uyu mugabane hashingiwe ku ikiranabuganga.
Yasabye Abanyarwanda kwitegura kwakira bimwe muri byo birimo na Volks Wagen ifite imishinga itandukanye izateza imbere.
Post comments (0)