Inkuru Nyamukuru

Burera: Nkumba hatangirijwe itorero ry’urungano rya kane

todayDecember 13, 2019 135

Background
share close

I Nkumba mu karere ka Burera harimo kubera itorero ry’urubyiruko rurimo abaturutse hanze y’u Rwanda basaga 350 n’abo mu Rwanda 150.

Barimo kwigishwa ibintu bitandukanye birimo amateka yaranze u Rwanda, gukunda igihugu no kuba intore aho bari hose.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iryo torero ry’urungano ku wa gatatu, morale yari nyinshi cyane n’akanyamuneza kagaragara ku isura.

By’umwihariko abaturutse hanze y’igihugu baremeza ko batajyaga babona uburyo bwo kumenya amateka nyakuri y’igihugu, ari yo mpamvu bishimiye kwitabira itorero.

Itorero ry’ Urungano, icyiciro cya kane cy’inkomezamihigo rizasozwa ku itariki 17 Ukuboza 2019.

Ryavukiye mu biganiro by’urubyiruko (Youth Connekt), byatangiye mu gihugu bijyanye no gukira ibikomere, byatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko ruri mu bworozi rurasabwa kongera umusaruro wabwo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi irasaba urubyiruko ruri mu bworozi kongeramo imbaraga hagamije kuzamura umusaruro wabwo kuko imibare ku rwego rw’igihugu igaragaza ko umusaruro ukiri hasi bityo n’Abanyarwanda ntibabone ibyo barya bihagije. Ibyo urubyiruko rwabisabwe ejo ku wa gatatu, ubwo ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi (RYAF), ryatangizaga ihuriro nyafurika ry’urubyiruko ruri mu bworozi (AYL FAIN) ku rwego ry’u Rwanda. Dr Uwituze Solange ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi […]

todayDecember 12, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%