KT Radio Real Talk, Great Music
Mukankusi Jannet wo mu kagari ka Musheri umurenge wa Musheri avuga ko perezida wa Repubulika Paul Kagame yavukanye na Yesu kuko atarobanura ku butoni.
Mukankusi yatangaje ibi nyuma y’uko atangiye kubakirwa inzu yo guturamo akava mu bukode amazemo imyaka myinshi.
Mu muganda usoza uwkezi kw’Ukuboza, abaturage b’Umurenge wa Musheri bakoreye umuganda mu Mudugudu wa Ntoma, Akagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri ahagomba gutuzwa imiryango 70.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2020 izo nzu zose zizaba zuzuye.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kazubakira imiryango itishoboye 828 inzu zo guturamo.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)