Inkuru Nyamukuru

Gutegereza imodoka igihe kirekire birarangirana n’ukwezi kwa Kamena

todayJanuary 10, 2020 56

Background
share close

Urwego ngenzuramikorere RURA rurizeza abinubira gukererwa ku kazi mu mujyi wa Kigali bitewe n’imodoka zitinda kubageraho, ko iki kibazo ngo kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka.

Iki kibazo cyo kubura imodoka kikaba gikunze kwigaragaza cyane mu masaha ya mu gitondo ndetse na nimugoroba mu gihe abantu bajya cyangwa se bava ku murimo.

Umuyobozi wa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Antony Kulamba avuga ko gutwara neza abantu mu mujyi wa Kigali biri mu nzira zo kuvugururwa muri uyu mwaka, ndetse ko hazaba hari ibigo bishya bitwara abagenzi mu buryo butandukanye n’ubwari busanzweho.

Mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2020 nibwo Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango w’abakoresha ururimi rw’icyongereza ku isi(CHOGaM) igomba guteranira mu Rwanda.

RURA ivuga ko n’ubwo iyo nama atari yo ishingirwaho kugira ngo serivisi z’ingendo zikoranwe ubuziranenge muri Kigali, ariko ngo igomba kuzasanga byaranogejwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda. Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare ku wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda […]

todayJanuary 9, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%