Inkuru Nyamukuru

Abantu ntibakeneye amafaranga y’abaterankunga ngo basukure aho baba – Perezida Kagame

todayJanuary 14, 2020 32

Background
share close

President wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko abantu badakeneye amafaranga y’abaterankunga kugira ngo basukure aho batuye.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamuru Nik Gowing i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, muri gahunda y’inama yitabiriye yiga ku iterambere rirambye.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko umurongo wa politiki yo kurengera ibidukikije u Rwanda rwihaye ari wo watumye rugera kuri byinshi rugezeho mu bijyanye no guharanira iterambere rirambye.

Inama mpuzamahanga y’iterambere rirambye Perezida Kagame yitabiriye, iberamo ibiganiro bigamije kwihutisha iterambere ku rwego rw’isi bitangwa n’abantu batandukanye, barimo abafata ibyemezo mu bya Politiki, abanyenganda n’inzobere mu by’ikoranabuhanga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abigisha mu nderabarezi bagiye gukorerwa isuzuma ry’icyongereza

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abarimu na bamwe mu bayobozi mu bigo by’amashuri y’inderabarezi (TTC) bagiye gukorerwa isuzumabumenyi ngo hagaragare ubushobozi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza bigishamo. Byatangajwe kuri uyu wa kabiri, ubwo icyo kigo cyashyikirizaga abayobozi b’ayo mashuri impamyabumenyi 3859 z’abayarangijemo mu mwaka wa 2019. Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko Icyongereza ari ururimi rwemejwe ko rugomba kumenywa neza mu mashuri, ari yo mpamvu […]

todayJanuary 14, 2020 27 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%