Inkuru Nyamukuru

Abigisha mu nderabarezi bagiye gukorerwa isuzuma ry’icyongereza

todayJanuary 14, 2020 27 1

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abarimu na bamwe mu bayobozi mu bigo by’amashuri y’inderabarezi (TTC) bagiye gukorerwa isuzumabumenyi ngo hagaragare ubushobozi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza bigishamo.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri, ubwo icyo kigo cyashyikirizaga abayobozi b’ayo mashuri impamyabumenyi 3859 z’abayarangijemo mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko Icyongereza ari ururimi rwemejwe ko rugomba kumenywa neza mu mashuri, ari yo mpamvu yo kubanza gukora isuzumabumenyi muri za TTC.

Akomeza avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, bazareba urwego buri muntu ariho bityo abari ku kigero cyo hasi bagenerwe amahugurwa azabazamurira igipimo cy’urwo rurimi gihuzwe n’ibikenewe mu mashuri.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibiciro by’amashanyarazi byiyongereye

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwazamuye ibiciro by'amashanyarazi ku bazakoresha umuriro mwinshi nk'uko ruheruka kubigenza ku bakoresha amazi. Ibiciro bishya by'umuriro w'amashanyarazi bizatangira gukurikizwa tariki 21 Mutarama 2020, hagamijwe korohereza Leta n'abikorera bashinzwe ingufu z'amashanyarazi kudahomba, kubera ikiguzi bayatangaho. Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko gushyira mu byiciro abantu, ibigo ndetse n'inganda ku ikoreshwa ry'umuriro w'amashanyarazi, ngo bijyanye n'ubwinshi bw'uwo bakoresha. Lt Col Nyirishema avuga ko kuzamura ibiciro […]

todayJanuary 14, 2020 81

Post comments (1)

  1. TWAHIRWA Jean Marie Vianney on January 15, 2020

    Ni ngombwa ko umuntu wese wiga uburezi cyangwa se wigisha agomba kuba azi icyongereza neza kuko Ari ururimi rukoreshwa mu kwigisha.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%