Inkuru Nyamukuru

Ibiciro by’amashanyarazi byiyongereye

todayJanuary 14, 2020 81

Background
share close

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwazamuye ibiciro by’amashanyarazi ku bazakoresha umuriro mwinshi nk’uko ruheruka kubigenza ku bakoresha amazi.

Ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bizatangira gukurikizwa tariki 21 Mutarama 2020, hagamijwe korohereza Leta n’abikorera bashinzwe ingufu z’amashanyarazi kudahomba, kubera ikiguzi bayatangaho.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko gushyira mu byiciro abantu, ibigo ndetse n’inganda ku ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi, ngo bijyanye n’ubwinshi bw’uwo bakoresha.

Lt Col Nyirishema avuga ko kuzamura ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bigamije guca intege abawukoresha nabi, ndetse no gukangurira abantu kwishakira ingufu z’amashanyarazi ubwabo.

Urugo rukoresha amashanyarazi atarenze Kwh 15 ku kwezi ruzakomeza gutanga amafaranga 89 kuri buri inite nk’uko bisanzwe, ariko urukoresha Kwh hagati ya 15-50, inite imwe(Kwh) yavuye ku mafaranga 182 igera kuri 212.

Inite 50 ku kwezi zavuye ku mafaranga 210/Kwh zishyirwa kuri 249/Kwh, iziri munsi ya 100 zavuye kuri 204Frw/Kwh zishyirwa kuri 227Frw/Kwh, inite zirenga 100 zavuye kuri 222Frw/Kwh zishyirwa kuri 255Frw/Kwh.

Ingo zikoresha munsi ya Kwh 15 ku kwezi, ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’ingomero zitanga amazi, ni byo byonyine byagabanyirijwe ikiguzi cyangwa byagumanye icyo bisanzwe bitanga ku mashanyarazi.

Umuyobozi wa REG Ron Weis avuga ko kuri ubu ingo 1,400,000 mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi, zikaba zingana na 53%, ariko ko kugera mu mwaka wa 2024 ingo zirenga miliyoni 2.4 zizaba zimurikiwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amafunguro yo muri Botswana na Zambia yatangaje benshi

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco ku basirikare bakuru biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama, amafunguro y’ibihugu bimwe na bimwe yatangaje benshi. Amwe muri ayo mafunguro ni isosi y’ibinyabwoya byerekanywe n’abaturutse mu gihugu cya Zambiya, aho ibinyabwoya ari ifunguro rihenze cyane. Umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco wabaye mu mpera z’icyumweru gishize,ukaba waritabiriwe n’abasirikare 47, baturuka mu bihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika. Umva inkuru irambuye […]

todayJanuary 14, 2020 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%