Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 140 basimbuye abari muri Santarafurika

todayJanuary 15, 2020 34

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yarangije gusimbuza abapolisi bayo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye(UN) muri Repubulika ya Santre Afurika(CAR) kuri uyu wa gatatu.

Umuyobozi w’Umutwe, umwe muri itatu yagiye gusimbura abandi muri Santre Afurika, CSP Valens Muhabwa, avuga ko batojwe mu buryo buhagije ibijyanye no kurinda abakozi ba UN, abayobozi bakuru ba Santre Afurika hamwe n’inkambi z’abaturage.

Mu ikiganiro CSP Muhabwa yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yasobanuye bimwe mu byo aba bapolisi bazaba bashinzwe aho muri Santre Afurika

Mu bapolisi 140 bagiye muri Santre Afurika harimo abagabo 130 n’abagore 10, bose bakazamara umwaka bakorera mu mujyi wa Bangui (umurwa mukuru wa CAR).

Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itatu muri CAR igizwe n’abantu 420 batojwe ibijyanye no kugarura amahoro mu bice birimo umutekano muke, ndetse n’abandi 560 bari muri Sudani y’Epfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abantu ntibakeneye amafaranga y’abaterankunga ngo basukure aho baba – Perezida Kagame

President wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko abantu badakeneye amafaranga y’abaterankunga kugira ngo basukure aho batuye. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamuru Nik Gowing i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, muri gahunda y’inama yitabiriye yiga ku iterambere rirambye. Umukuru w’igihugu yasobanuye ko umurongo wa politiki yo kurengera ibidukikije u Rwanda rwihaye ari wo watumye rugera kuri byinshi rugezeho mu bijyanye no guharanira iterambere rirambye. Inama […]

todayJanuary 14, 2020 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%