KT Radio Real Talk, Great Music
Inzu yari icumbi ry’umwamikazi Rosalie Gicanda iri mu mujyi i Huye, hakurya y’ibiro by’Akarere ka Huye, yashyizwe mu maboko y’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) giteganya kuyihindura inzu ndangamurage.
Ni nyuma y’uko yambuwe abazungura b’uyu mwamikazi, igashyirwa mu mitungo ya Leta kuko n’ubundi ngo yari iya Leta.
Iyo nzu yubatswe mu mwaka w’1940 n’Abakoroni. Umwamikazi Rosalie Gicanda yayitujwemo na Leta mu 1964, akuwe mu Rukari i Nyanza aho yari yarabanye n’umwami Mutara III Rudahigwa wari umugabo we.
Mu Rukari yari amaze kuhamburwa na Leta kuko umwami yari amaze imyaka itanu atanze.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)