Abanyarwanda barakangurirwa kutajya ahari ‘Novel Coronavirus’
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye Abanyarwanda bakora ingendo zijya mu Bushinwa kwirinda kujya mu mujyi wa Wuhan, kubera indwara yahateye, yandura kandi ikica vuba yitwa Novel Coronavirus. Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa kane Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya ahari iyo ndwara kugira ngo batayikwirakwiza ikaba yanagera mu Rwanda. Ariko nanone yanahumurije Abanyarwanda ababwira ko bitabujijwe kujya mu Bushinwa, kuko aho iyo ndwara iri harimo gukurikiranwa byihariye. […]
Post comments (0)