Inkuru Nyamukuru

Leta yakoze umunsi mukuru igeze ku muturage wa miliyoni wahawe amashanyarazi

todayJanuary 24, 2020 29

Background
share close

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yagaragaje uwitwa Agnes Mukankuranga ko ari we muturage wabaye uwa miliyoni imwe mu bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rugendo Leta ifite rwo kuzaba yahaye abaturarwanda bose amashanyarazi muri 2024.

Mukankuranga warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yibana wenyine mu nzu iri mu cyaro cy’i Mwulire mu karere ka Rwamagana, avuga ko amashanyarazi yatumye ubuzima bwe butangira kworoha.

Ejo ku wa kane Minisiteri y’ibikorwaremezo MININFRA hamwe n’Ikigo gishinzwe ingufu REG, bakaba barakoze ibirori byo kuba bamaze kugeza umuriro w’amashanyarazi ku ngo z’Abanyarwanda zirenga miliyoni imwe. Gahunda ikaba ari uko abaturage bose mu gihugu bagomba kuba bahawe amashanyarazi mu mwaka wa 2024.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda barakangurirwa kutajya ahari ‘Novel Coronavirus’

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye Abanyarwanda bakora ingendo zijya mu Bushinwa kwirinda kujya mu mujyi wa Wuhan, kubera indwara yahateye, yandura kandi ikica vuba yitwa Novel Coronavirus. Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa kane Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya ahari iyo ndwara kugira ngo batayikwirakwiza ikaba yanagera mu Rwanda. Ariko nanone yanahumurije Abanyarwanda ababwira ko bitabujijwe kujya mu Bushinwa, kuko aho iyo ndwara iri harimo gukurikiranwa byihariye. […]

todayJanuary 24, 2020 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%