U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’inzige zishobora kurugeramo igihe icyo ari cyo cyose, nyuma y’uko zigaragaye mu majyaruguru ya Uganda.
Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko inzige zageze muri Uganda ku cyumweru zinjiriye mu karere ka Amudat ko mu ntara ya Karamoja.
Izo nzige zigeze muri Uganda nyuma yo kuyogoza amajyaruguru ya Kenya, ibintu byateye impungenge z’uko zishobora kugera no mu Rwanda n’ibindi bice by’ibihugu by’ibiyaga bigari.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr. Charles Bucagu, yavuze ko inzego zitandukanye ziri kwitegura mu gihe icyo ari cyo cyose inzige zagera ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu muyobozi yabwiye KT Press ko bari gushyira ku murongo ibikenewe mu guhangana n’izo nzige birimo imiti ishobora kuzica, avuga ko bazatangaza ikiri gukorwa mu gihe cya vuba.
Yanavuze kandi ko bari gukora ubukangurambaga mu bahinzi, babateguza ko izo nzige zishobora kugera mu Rwanda. Yongeyeho ko bazaha abahinzi amapompe asohora imiti yica inzige ndetse bagashaka n’indege zakwifashishwa mu gutera iyo miti mu gihe inzige zaba zigeze mu Rwanda.
Post comments (0)