Inkuru Nyamukuru

Abahagarariye u Rwanda na Uganda barongera guhurira ku mupaka wa Gatuna ku wa 5

todayFebruary 12, 2020 27

Background
share close

Intumwa z’u Rwanda na Uganda zigiye kongera guhurira ku mupaka wa Gatuna mu nama iteganyijwe kuba ku wa gatanu wa kino cyumweru.

Iyi akaba ari inama itegura inama ya kane izahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Congo-Kinshasa na Angola, nayo igomba kubera kuri uyu mupaka tariki 21 Gashyantare.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabwiye KT Press ko inama yo ku wa gatanu izaba ireba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya Luanda iheruka rigeze.

Iyi nama igiye kuba mu gihe mu minsi mike ishize umunyarwanda witwa Emmanuel Magezi wari ufungiwe muri gereza y’urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI) yapfuye azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe.

Ku wa gatandatu tariki 8 Gashyantare Amb. Olivier Nduhungirehe akaba yaravuze ko urupfu rwa Magezi rusubiza inyuma ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ku rubuga rwa Twitter, Amb. Nduhungirehe yavuze ko ifungwa ry’abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko rigeze ku rundi rwego, aho barimo gupfa kubera gukubitwa umunsi ku wundi ndetse no gukorerwa iyicarubozo. Agasaba leta ya Uganda gufungura abafunzwe bose hakiri kare.

Mu byumweru bibiri bishize Perezida Kagame na Perezida Museveni bakaba barahuriye mu bikorwa bitandukanye, harimo inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe I Addis Ababa, ndetse n’ishyingurwa ry’uwahoze ari perezida wa Kenya Daniel Arap Moi. Gusa ntibiramenyekana niba aba bayobozi bombi hari ibiganiro bigeze bagirana.

Inama yo ku wa gatanu ikaba ari iya kabiri ibaye, nyuma y’indi yari yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarimu barinubira itinda ry’umushahara wabo

Bamwe mu barimu bavuga ko batumva impamvu umushahara wabo utinda kubageraho kandi baba bawukeneye ngo ubafashe mu mibereho yabo ya buri munsi. Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko baheruka umushahara w’Ukuboza 2019, wabagezeho mu mpera z’uko kwezi, bakaba barategereje uwa Mutarama uyu mwaka amaso agahera mu kirere kandi haba hari imyenda bagomba kwishyura no gukemura ibindi bibazo by’ingo zab. Umwe mu bashinzwe imishahara y’abarimu, Beshobeza Jean Damascène ukorera mu karere […]

todayFebruary 12, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%