Inkuru Nyamukuru

Abarimu barinubira itinda ry’umushahara wabo

todayFebruary 12, 2020 20

Background
share close

Bamwe mu barimu bavuga ko batumva impamvu umushahara wabo utinda kubageraho kandi baba bawukeneye ngo ubafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko baheruka umushahara w’Ukuboza 2019, wabagezeho mu mpera z’uko kwezi, bakaba barategereje uwa Mutarama uyu mwaka amaso agahera mu kirere kandi haba hari imyenda bagomba kwishyura no gukemura ibindi bibazo by’ingo zab.

Umwe mu bashinzwe imishahara y’abarimu, Beshobeza Jean Damascène ukorera mu karere ka Nyagatare, avuga ko gutinda kw’imishahara y’abarimu ari ikibazo rusange, ko akenshi biterwa no gushyira abarimu mu myanya bitinda.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB, Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko gahunda yo gushyira abarimu bashya mu myanya bayitunganyije mu turere dusaga 25, gusa ngo bakomeje gukorana n’abayobozi batandukanye mu turere kugira ngo byihutishwe birangire.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BURERA: ABOROZI BARISHIMIRA KO URUGANDA”BURERA DAIRY” RWONGEYE GUSUBUKURA IMIRIMO

Aborozi b’inka n’abagize Koperative yitwa CEPTL (Cooperative des Eleveur pour la Production du Lait) ikusanya umukamo w’amata bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, baravuga ko baciye ukubiri no kugemura amata mu gasozi no kuyacuruza mu buryo butemewe. Ibi barabishingira ku mirimo y’uruganda rw’amata “Burera Dairy” yongeye gusubukurwa nyuma y’igihe cy’imyaka irenga ibiri yari ishize rwarahagaze. Ubuyobozi bw’uru ruganda bwizeza abaturage imikoranire myiza no kubagurira umukamo w’amata ku […]

todayFebruary 12, 2020 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%