Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri bashinze ‘Eco-club’ bagiye kurihirwa amashuri kugeza muri kaminuza

todayFebruary 14, 2020 29

Background
share close

Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu karere ka Musanze bagiye gufashwa mu myigire yabo kugeza barangije kwiga Kaminuza, nyuma y’uko bagize igitekerezo mu 2018 cyo kwibumbira muri Eco Club igamije kurengera ibidukikije nta kiguzi.

Abo bana bahembwe mu rwego rwo kubashimira ubutwari bagize, aho biyemeje gushinga itsinda rishinzwe kurengera ibidukikije “Eco Clubs” mu kigo bigagamo mu mwaka wa 2018, aho bagiye batera ibiti ahantu hanyuranye banakora ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu gace baherereyemo ka Bisate.

Mu nkunga abo bana bahawe harimo amakaye n’amakaramu, imyambaro y’ishuri,ibikapu ndetse bemererwa no kurihirwa minerival kugeza ku rwego rwa kaminuza.

Ni inkunga yatanzwe n’umushinga ukorera mu Rwanda witwa WiIderness safaris ushinzwe kubungabunga ibidukikije ku isi, binyuze muri Hotel y’uwo mushinga ya Bisate lodge.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itegeko ririnda amakuru bwite y’abantu kuri murandasi rirasohoka muri Werurwe

Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo yatangaje ko itegeko rigamije kurinda amakuru bwite y’abantu kuri internet rigiye kugezwa mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ryemezwe. Minisitiri Paula Ingabire yabwiye KT Press ko iri tegeko rizagezwa mu nteko ishinga amategeko mu kwezi gutaha kwa gatatu, kandi ko bifuza ko ryemezwa vuba kuko ari ngombwa ko amakuru bwite y’abantu arindwa. Misitiri Ingabire avuga ko n’ubwo hariho ubundi buryo amakuru bwite y’umuntu arindwamo, iri tegeko […]

todayFebruary 14, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%