Inkuru Nyamukuru

Menya byinshi ku ndwara ya Tetanos

todayFebruary 14, 2020 171

Background
share close

Tetanos (Agakwega) ni indwara isa n’iyibagiranye mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2004 u Rwanda rwahawe icyemezo cy’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita kubuzima, kigaragaza ko rudafite ibipimo biri hejuru bya tetanos ugereranyije n’ahandi.

Igipimo cyagendeweho ni ukureba uburyo iyo ndwara igaragara mu bana bavutse n’abagore babyara, bikaba byaragaragaye ko mu Rwanda umwana 1 mu bana 1000 bavuka, ariwe uhitanwa na yo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ku bufatanye n’Ihuriro rishinzwe kurandura burundu indwara ya tetanosi mu bana n’ababyeyi, ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 33 byashoboye kurandura iyo ndwara.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, iyi ndwara iracyahari ndetse ngo ni byiza ko abantu bayigiraho amakuru ahagije kugira ngo barusheho kumenya uko yirindwa kuko ari indwara mbi kandi yica.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hadutse ubujura buherekejwe no gufata ku ngufu

Mu mudugudu wa Cyonyo akagari ka Bushoga ko mu murenge wa Nyagatare, , haravugwa abajura binjira mu mazu y’abaturage bakiba amafaranga, telefone no gufata ku ngufu abagore. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Ingabire Jenny avuga ko abantu 2 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bamaze gufatwa ariko iperereza riragoranye kuko abakorewe icyaha ntibagaragara ngo batange ikirego. Muri uyu mudugudu wa Cyonyo ngo abantu 5 nibo bamaze kumenyakana batewe mu mazu ariko umwe akaba […]

todayFebruary 14, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%