Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hadutse ubujura buherekejwe no gufata ku ngufu

todayFebruary 14, 2020 21

Background
share close

Mu mudugudu wa Cyonyo akagari ka Bushoga ko mu murenge wa Nyagatare, , haravugwa abajura binjira mu mazu y’abaturage bakiba amafaranga, telefone no gufata ku ngufu abagore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Ingabire Jenny avuga ko abantu 2 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bamaze gufatwa ariko iperereza riragoranye kuko abakorewe icyaha ntibagaragara ngo batange ikirego.

Muri uyu mudugudu wa Cyonyo ngo abantu 5 nibo bamaze kumenyakana batewe mu mazu ariko umwe akaba ariwe uzwi wafashwe ku ngufu.

Uretse umudugudu wa Cyonyo ubu bujura bwa telefone bwiyongeraho gufata ku ngufu abagore ngo buri no mu mudugudu wa Cyabahanga ndetse n’uwa Mirama ya mbere agace kegereye Cyonyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Hatangijwe uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa ahegereye umupaka

Abikorera bo mu Karere ka Burera batangiye uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu ma centre yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Mu gihe cy’iminsi ibiri ishize toni 25 za kawunga muri toni 105 zatumijwe ku ruganda rwa Minimex nizo zimaze kugezwa mu bacuruzi baho. Abaturage bishimiye iyi gahunda yo kubegereza ibiribwa hafi, aho batangiye kubibona ku giciro gito kandi bitabasabye gukora ingendo za kure bajya kubigurira ahandi. Urugaga rw’abikorera muri […]

todayFebruary 14, 2020 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%