Inkuru Nyamukuru

RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi

todayFebruary 14, 2020 44

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Ibinyujije kuri Twitter, RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, tariki 14 Nzeri, 2018.

Mu mwaka wa 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya byinshi ku ndwara ya Tetanos

Tetanos (Agakwega) ni indwara isa n’iyibagiranye mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2004 u Rwanda rwahawe icyemezo cy’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita kubuzima, kigaragaza ko rudafite ibipimo biri hejuru bya tetanos ugereranyije n’ahandi. Igipimo cyagendeweho ni ukureba uburyo iyo ndwara igaragara mu bana bavutse n’abagore babyara, bikaba byaragaragaye ko mu Rwanda umwana 1 mu bana 1000 bavuka, ariwe uhitanwa na yo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ku bufatanye n’Ihuriro […]

todayFebruary 14, 2020 171

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%