Inkuru Nyamukuru

Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje ishuka yaryamagaho

todayFebruary 17, 2020 73

Background
share close

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje amashuka yaryamagaho aho yari afungiye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko kuva yafatwa, Kizito yari ameze nk’umuntu wigunze kandi adashaka kuvuga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere akaba ari bwo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya polisi i Remera bamusanze yapfuye, bigakekwa ko yaba yihahuye.

Kizito Mihigo wari ufite imyaka 38, yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi, ubugenzacyaha bumukurikiranaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abacuruzi bagiye kongera kungukira amamiliyoni muri Tour du Rwanda

Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda(FERWACY), ni umwe mu bahamagarira abacuruzi gushyira hafi ibintu byabo kuko amarushanwa ngarukamwaka ya “Tour du Rwanda” yegereje. Aya marushanwa ateganyijwe gutangira tariki 23 Gashyantare 2020, azitabirwa n’abasiganwa ku magare baturutse hirya no hino ku isi barenga 100 bazaba baherekejwe n’abagera ku 1,500 bashinzwe kubafasha cyangwa gucuruza ibintu na serivisi. Munyankindi waherekeje Tour du Rwanda kuva yatangira mu mwaka wa […]

todayFebruary 15, 2020 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%