Inkuru Nyamukuru

Nzabonimpa ngo bamujyanye mu gitero cya Kinigi bamushoreye nk’intama

todayFebruary 20, 2020 56

Background
share close

Uwitwa Nzabonimpa Fidele, umwe mu bakoze igitero mu Kinigi ho mu karere ka MUsanze, aravuga ko bamujyanye muri icyo gitero bamushoreye.

Uyu Nzabonimpa ukomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve akaba ari umwe mu banyarwanda babiri bakoze icyo gitero wagejejwe mu rwanda mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki 19 Gashyantare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nzabonimpa yasobanuye uko yinjiye mu mutwe RUD Urunana.

Nzabonimpa akaba yarageze mu rwanda ari kumwe na Kabayija Seleman.

Ubwo leta ya Uganda yarekuraga abandi banyarwanda 13 tariki 19 Gashyantare, itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryavuze ko hari ibintu by’ingenzi byari byaganiriweho mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda, biheruka kubera i Kigali kuwa 15 Gashyantare, bikubiye mu nyandiko mvugo no 0692, byagombaga kuba byabonewe ibisubizo tariki ya 20 Gashyantare 2020.

Muri ibyo, harimo kugenzura ibikorwa by’imikwabu no gukusanya ubushobozi bikorwa n’abitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, bose bari mu buyobozi bw’ishyaka rya RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta witwa ‘Self-Worth Initiative’.

Harimo kandi gukurikirana ingendo z’uwitwa Charlotte Mukankusi zijya muri Uganda, cyane cyane izakozwe mu kwezi kwa Mutarama 2020, no gukuraho urupapuro rwe rw’inzira rwa Uganda (Passport).

Harimo no gukurikirana bamwe mu bagize umutwe wa RUD-Urunana bagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Muri izi ngingo eshatu, Leta y’u Rwanda yavuze ko iyi yo gukurikirana abarwanyi ba RUD-Urunana, ari yo yubahirijwe igice, kuko babiri gusa ari bo boherejwe mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi Uganda yakoze, bigira uruhare mu guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha abarwanya Leta y’u Rwanda n’imitwe y’iterabwoba, kandi igakomeza gukurikirana imitwe ikorera muri Uganda n’abayobozi bo muri iki gihugu bayitera inkunga.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali igiye guhugura abagore 150 ku kunoza ubucuruzi

Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na kompanyi ya Resonate Workshops, bagiye guhugura abagore 150 bo mu makoperative anyuranye, ku gucunga neza ubucuruzi bwabo. Ayo mahugurwa azahabwa abagore bakora imyuga yo kuboha, kudoda n’ubukorikori bunyuranye bo mu makoperative yo mu mirenge ya Gisozi na Gatsata yo mu karere ka Gasabo n’uwa Kimisagara muri Nyarugenge. Umuyobozi mukuru wa Resonate Workshops, Norette Turimuci, yavuze ko ayo mahugurwa agamije gutuma abagore bigirira icyizere […]

todayFebruary 20, 2020

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%