Gouvernement y’u Rwanda yasabye ko abarimu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongera gusubiramo ibyo bizamini, nyuma y’uko bigaragaye ko hari amakosa yabayeho.
Tariki 10 ukuboza umwaka ushize wa 2019 nibwo hatanzwe ibizamini byo guha akazi abarimu 7214, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana mu ishuri no kugabanya umubare w’abana umwarimu yigisha.
Ibyo bizamini bikaba byaratanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ariko ngo hagaragaye kudakurikiza amategeko ajyanye no gutanga akazi, n’andi makosa.
Misitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko hari abarimu bahawe ikizamini kimwe, mu gihe bari kuba barakoze ibizamini bibiri cyangwa se ibirenzeho, bitewe n’umubare w’amasomo bari bwigishe.
Hari kandi ngo abarimu bakoze ibizamini bibiri mu masaha atatu, mu gihe abandi bakoze kimwe muri ayo masaha atatu.
Misitiri Uwamariya akavuga ko abarimu bose bagomba guhabwa amahirwe angana mu gihe barimo gukora ibizamini.
Aya makosa yatumye hari abarimu benshi batsindwa, dore ko mu bakoze ibizamini by’akazi, 5% gusa ari bo babashije gutsinda.
Minisitiri w’uburezi avuga ko urutonde rw’abarimu bagomba gusubiramo ibizami rugomba gutangazwa bitarenze tariki 6 Werurwe.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko kuri ubu hari amashuri adafite abarimu bahagije mu gihe igihembwe cya mbere kiri hafi kurangira.
emmanuel on March 4, 2020
nukuri ikigitekerezo cya nyakubahwa ninyamibwa kuko nanjye nakoreye karongi district bampa ibizamini bibiri mumasaha 3 mugihe abandi twarikumwe bakoze kimwe mumasaha 3 bituma mburakazi kubera amasaha
kc jaampa on March 5, 2020
niko bimeze
Habimana Diocress on March 6, 2020
Abarimu barangije mu masomo abiri(Combination) Nibo bbakagombye gukora ikizamini cya kabiri naho abafie impanyabumenyi iriho isomo rimwe(Major subject)bakagombye gukora kimwe gihura nibyo yize.Babitekerezeho neza.Mugire umunsi mwiza.