Inkuru Nyamukuru

Iyi mvura y’itumba izacika hagati muri Gicurasi 2020 – Meteo

todayMarch 4, 2020 21

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izareka kugwa hagati mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka.

Meteo Rwanda iravuga ko itumba ry’uyu mwaka wa 2020 rizagwamo imvura irenze igipimo kirenze icy’ibihe by’itumba risanzwe, bitewe n’ubushyuhe bwagaragaye mu nyanja ngari bugateza ikirere kugira ubuhehere budasanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimble Gahigi yaganirije KT radio ku bijyanye n’iri tumba ndetse n’impamvu nta zuba ry’urugaryi ryabayeho mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amaze kugabira batandatu bamwiciye

Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Belgique avuga ko umutima wo gufasha abamuhemukiye muri Jenoside yawutewe no gushaka kugarura ubumwe mu Banyarwanda haba ku bakoze Jenoside n’imiryango bahemukiye nk’uko biri mu mahame y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje kugenderaho. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 3, 2020 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%