Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abanyonzi bahawe ibikoresho bibarindira umutekano mu muhanda

todayMarch 5, 2020 141

Background
share close

Mu rwego rwo gufasha abatwara abantu n’ibintu ku magare kwirinda impanuka, abakorera mu karere ka Musanze bamurikiwe ikoranabuhanga rishya bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo.

Ejo ku wa gatatu, bakaba baramurikiwe ibikoresho birimo icyapa ndangacyerekezo, amagilets akoranye ikoranabuhanga, ubwishingizi ku buzima na casque zibarinda impanuka.

Ni ibikoresho bamurikiwe nyuma y’uko bakomeje kwibasirwa n’impanuka zitwara ubuzima bwa benshi. Mu mpanuka 13 zatwaye ubuzima bw’abantu mu mezi abiri ashize, umunani muri zo zari izo ku magare.

Mu mujyi wa Musanze harabarirwa abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare basaga 1700.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarimu bakoze ibizamini bagiye kongera kubisubiramo

Gouvernement y’u Rwanda yasabye ko abarimu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongera gusubiramo ibyo bizamini, nyuma y’uko bigaragaye ko hari amakosa yabayeho. Tariki 10 ukuboza umwaka ushize wa 2019 nibwo hatanzwe ibizamini byo guha akazi abarimu 7214, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana mu ishuri no kugabanya umubare w’abana umwarimu yigisha. Ibyo bizamini bikaba byaratanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ariko ngo hagaragaye kudakurikiza amategeko ajyanye no […]

todayMarch 4, 2020 55 3

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%